Abapolisi barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi, ibyo bikagaragarira mu kwakira neza ababagana bakabakemurira ibibazo, ariko cyane cyane bagaca ukubiri n’ingeso ya ruswa kuko imyitwarire nk’iyo idahesha isura nziza Polisi ndetse n’umunyarwanda w’inyangamugayo muri rusange.
Ibyo ni bimwe mu byasabwe abayobora Polisi mu mashami atandukanye ndetse n’abayiyobora hirya no hino mu gihugu mu turere no no mu Ntara, mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama.
Iyo nama yari igamije gusuzuma no kurebera hamwe ibikorwa n’amashami ya Polisi atandukanye, kugira ngo hanozwe kurushaho serivisi zikorwa bityo Polisi ikomeze kuzuza inshingano zayo.
Ni muri urwo rwego abayitabiriye basabwe gushishikariza abapolisi bayobora gukunda akazi kabo, ariko cyane cyane bakarangwa n’indangagaciro nyarwanda zituma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuzuza neza inshingano zayo.
Muri iyo nama abakuriye amashami anyuranye bagiye bagaragaza ibyo bakora n’ibyo bamaze kugeraho haba mu bijyanye n’ikoranabuhanga, umutekano wo mu muhanda, imyitwarire myiza ikwiye kuranga umupolisi no kwakira neza abaturage, kurwanya ruswa, gucunga neza ibikoresho bya Polisi y’u Rwanda n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana wayoboye iyo nama akaba yasabye abayitabiriye kurebera hamwe by’umwihariko icyakorwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zigenda zibera hirya no hino mu gihugu zigabanyuke.