Ejo kuwa kabiri tariki ya 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi (UNESCO) bahuriyemu biganiro nyunguranabitekerezo byo kurebera hamwe ingambazo gukomeza imikoranire hagati ya Polisi n'itangazamakuru; hagamijwe inyungu rusange z’abaturage.
Ubwo yatangizaga ibi biganiro, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) Mbanda Gerald, yavuze ku buryo burambuye ibimaze kugerwaho birebana n’ubwisanzure bwo gutangaza ibitekerezo, muri demokarasi ndetse n’umutekano w’abaturage.
Yagize ati:” iyo hari umutekano, abaturage bagira ubwisanzure n’uburenganzira muri byose; ni nabyo bigaragara muri iki gihe , ku buryo tunashimira imikoranire myiza ndetse n’ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru”.
Mu ijambo rye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bituma habaho gusuzumira hamwe imikoranire no gufata ingamba zituma inzego zombi zirushaho kugira icyerekezo kimwe.
Yanagarutse ku bufatanye buri hagati ya Polisi n’itangazamakuru agira ati:” uko tugenda tugirana ibiganiro nk’ibi byinshi , niko inzitizi zituma tudakorana neza zivaho burundu”.
Lydia Gachugi wari uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO) we yagize ati:” iyo tuvuga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, bigaruka ku ruhare rwa Polisi mu gucunga umutekano utuma umunyamakuru akora akazi ke. Ubu rero twahamya rwose ko ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ari ntamakemwa”.
Yongeyeho ko kugeza ubu izi mpande zombi zinakorana neza mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bwa muntu, kurwanya ruswa n’ibindi , ndetse banafatanya muri byinshi. Niyo mpamvu nk’uko yakomeje abivuga, UNESCO yiyemeje gukorana na Polisi ndetse n’itangazamakuru kugira ngo ibyagezweho birusheho kubumbatirwa.
Muri ibi biganiro hatangiwemo ibitekerezo byinshi harimo no kuba mu nyigisho zitegurirwa abapolisi bari mu mahugurwa n’amasomo atandukanye, hashyirwamo ibirebana n’amahame ndetse n’imikorere y’itangazamakuru.
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga nshingabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), yashimye ubufatanye n’imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru. Yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho harimo n’ubunyamwuga mu kazi.
Iyi nama kandi yanaganiriye ku birebana no kumenya abakora umwuga w’itangazamakuru n’ibyo basabwa; maze humvikanwa ko uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura bafatanyije n’ihuriro ry’abanyamakuru, bakangurira abanyamakuru kugira ikarita y’akazi ya RMC no kuyitwaza buri gihe; mu rwego rw’imigendekere myiza y’akazi kabo.
Kinyarwanda
English











