Kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Gicurasi 2015, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Bwana Belaynesh Zevadia, yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru cyiri ku Kacyiru, aho yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana.
Ambasaderi Zevadia, ufite icyicaro Addis Ababa muri Etiyopiya akaba ahagarariye igihugu cye mu Burundi, Ethiopia n’u Rwanda, yishimiye umurava Polisi y’u Rwanda yagaragaje mu myaka 14 ishize kuva yashingwa mu mwaka wa 2000.
IGP Gasana yavuze ko aha agaciro ubufatanye n’izindi nzego nk’uburyo bufasha Polisi y’u Rwanda gukora mu buryo bugezweho ndetse no gukoma imbere ibyahungabanya umutekano nabyo biriho bigendana n’iterambere.
Yagize ati:"Mu ngorane akazi kacu gahura nazo muri ibi bihe, twizera ko ubufatanye mpuzamahanga, haba mu bikorwa bya gipolisi, mu mahugurwa atandukanye ndetse no guhanahana ibitekerezo n’ubunararibonye, byose bizadufasha guhangana n’ibyaha ndengamipaka, ari nabyo bihangayikishije isi muri iki gihe.”
Mu ijambo rye, Ambasaderi Zevadia, yavuze ko u Rwanda na Isiraheri bisanganywe umubano mwiza kandi ibihugu byombi bizakomeza kuwugeza ku rundi rwego rwisumbuyeho.
Yagize kandi ati:” Isiraheli ikunda u Rwanda kandi irufata nk’igihugu cy’inshuti, rero twakwishimira gufatanya n’u Rwanda muri byinshi biganisha ku iterambere ry’ibihugu byacu, aha tukaba twungurana ibitekerezo ku bufatanye bwazatuma Polisi y’u Rwanda yungukira ku bunararibonye Polisi ya Isiraheri ifite.
Turashaka ubufatanye bwa Polisi zombi, aho twakohereza impuguke kwigisha abapolisi cyangwa tukabohereza kwiga muri Isiraheli, ibyo biri mu by’ibanze turi byigire hamwe.”
Yarangije avuga ko hari abanyarwanda bagera ku 120 barimo kwiga mu gihugu cya Isiraheri kandi biteguye gufata undi mubare nk’uwo muri uyu mwaka, akaba yizeye ko abo bose bazagira uruhare mu mibereho n’impinduka muri iki gihugu by’umwihariko mu by’ubuhinzi, akaba kandi ashaka ko ubu bufatanye bwabaho no mu by’umutekano.
Kinyarwanda
English











