Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2013 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hateraniye inama yahuje ubuyobozi bukuru bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, abakuriye amashami atandukanye ya Polisi ndetse n’abayobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali.
Iyo nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umutekano wifashe hirya no hino mu gihugu no gufatira hamwe ingamba zatuma ukomeza kuba mwiza kurushaho.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza yavuze ko n’ubwo umutekano wifashe neza, ari uruhare rwa buri wese yaba abapolisi, abaturage n’izindi nzego mu kurushaho gufatanya kugira ngo habeho kuwubungabunga.
Muri iyo nama havugiwemo ko hari hamwe mu gihugu hagiye hagaragara ibyaha bimwe na bimwe byawuhungabanyije, birimo ubujura buciye icyuho n’ibindi byaha byakozwe kubera ibiyobyabwenge.
Aha niho Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi yahereye asaba ko hakwiye kongerwa ingufu mu guhererekanya amakuru n’abaturage n’izindi nzego kugira ngo habeho gukumira.
Abaturage bakaba basabwa kuba ijisho ry’umuturanyi bityo icyo babonye kidasanzwe cyahungabanya umutekano, bakabibwira vuba inzego z’umutekano kugira ngo ibyaha bikumirwe hakiri kare n’abanyabyaha bafatwe bataragera ku migambi yabo.