Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ukuboza 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiwe ikiganiro mbwirwaruhame cy’umunsi umwe ku miyoborere myiza, kikaba cyahawe bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bagera kuri 40.
Iki kiganiro cyatanzwe n’impuguke yaturutse mu gihugu cya Singapuru.
Mu ijambo ritangiza iki kiganiro, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yabwiye abakitabiriye ko imiyoborere myiza ari ishingiro ry’imigendekere myiza y’akazi n’ubuyobozi. Yakomeje avuga ko imiyoborere myiza ituma hanabaho imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abayoborwa ndetse ikorohereza n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubumenyi butandukanye abantu baba bafite mu kazi.
IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda, ari rwo rwego rurangaje izindi imbere mu gukumira no kurwanya ibyaha maze aboneraho kwibutsa abayobozi bitabiriye ikiganiro ko imiyoborere myiza ifite uruhare mu gufasha Polisi muri ako kazi. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko nk’abayobozi bakwiye kugira imitekerereze ihanga udushya mu kazi kandi ituma urwego bakorera rugira ubushobozi bwo kuzuza inshingano zarwo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yarangije ijambo rye ashimira impuguke yo mu gihugu cya Singapuru yatanze ikiganiro asaba n’abakitabiriye ko ibyo bungukiyemo bikwiye kubabera umusemburo wo guteza imbere imikorere yabo na Polisi y’u Rwanda muri rusange.