Abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse bagafata n’ingamba zihamye zo kubumbatira umutekano kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikomeze kuzuza neza inshingano zayo.
Ibyo ni bimwe mu byasabwe abayobora Polisi mu turere no mu Ntara ndetse n’abayobora amashami atandukanye ya Polisi, mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri.
Iyo nama ikaba yari igamije kurebera hamwe ibyakorwa ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo inshingano uru rwego rw’umutekano rwahawe zikomeze zigerweho. Iyi nama yigiwemo ingingo nyinshi zitandukanye zirimo kurwanya ruswa no gufata ingamba zihamye zo kuyirwanya no kuyihashya burundu cyane cyane ku bapolisi bamwe bateshuka ku nshingano zabo, imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu bijyanye no gukumira ibyaha (community policing).
Mu zindi ngingo zaganiriweho harimo gucunga no gufata neza ibikoresho bya Polisi y’u Rwanda ndetse no kuba umupolisi agomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi ke, aca ukubiri n’ingeso mbi nka ruswa, ubusinzi n’izindi nk’izo zidahesha isura nziza Polisi ndetse n’umunyarwanda w’inyangamugayo muri rusange.
Muri iyo nama kandi abayobora Polisi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bagiye bagaragaza uko umutekano wifashe mu turere dutandukanye, hakaba havuzwe ko bimwe mu biwuhungabanya birimo ibyaha bitandukanye bigizwe n’urugomo, gukubita no gukomeretsa biviramo bamwe kwamburwa ubuzima, gufata ku ngufu, kwangiza ibidukikije, imvura n’imiyaga hamwe na hamwe bitwara ubuzima bw’abantu n’ibindi.
Nk’uko abo bayobozi ba Polisi bagiye babigaragaza, zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira no gukemura ibyo bibazo harimo gukaza amarondo ku bufatanye n’inzego zitandukanye, gukorana n’abaturage haherekanywa amakuru kugira ngo habeho gukumira, gukora ibikorwa bitandukanye by’imikwabu hirya no hino hagamijwe gufata abanyabyaha no gutanga ubutumwa ku maradiyo anyuranye hirya no hino mu turere hagamijwe kurwanya ibyaha no kubikumira.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wayoboye iyo nama akaba yagaragarije abitabiriye iyo nama akamaro ko kugira amakuru arebana n’umutekano no gukorana n’abaturage kugira ngo habeho kubumbatira umutekano kuko ariwo shingiro rya byose.
IGP Gasana akaba yasabye abayitabiriye kurebera hamwe uko habaho guhuza ibikorwa byabo no gutanga ibiganiro bitandukanye by’umutekano ndetse no kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura, hakabaho gukorana cyane n’amaradiyo anyuranye n’ibindi bitangazamakuru ndetse n’abaturage.