Kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Nzeli 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru , hatangijwe amahugurwa y’iminsi 5 agamije kubaha ubumenyi mu bijyanye n'imico itandukanye y'ibihugu bityo bikaba byafasha abapolisi gukora neza akazi kabo.
Ni amahugurwa yateguwe kandi azatangwa n’ishami rya Polisi y’Ubudage rishinzwe ubugenzacyaha(Bundeskriminalmt) ku bufatanye n’Ishami mpuzamahanga ry’amahugurwa mu bya gipolisi (International Police Training), akaba ahuje abapolisi 16 bavuye mu mitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, mu ijambo rye, yagize ati:” kubera ikoranabuhanga n’ibyaha birikorerwamo nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge n’ibindi, uko isi yabaye umudugudu, ni nako abanyabyaha nabo bahuza ubumenyi ,Polisi y’u Rwanda rero ntiyasigaye inyuma mu gufata ingamba zo guhangana n’ ibyo byaha”.
Mu ijambo rye yakomeje agira ati:”Nizeye ko aya mahugurwa azaba ingirakamaro ku bapolisi bacu ukurikije ibizayigirwamo, kuko bahura nabyo aho bakorera haba mu gihugu imbere no mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.”
Yarangije avuga ko Polisi y’u Rwanda ishyize imbere kubaka ubushobozi bityo ashimira Polisi y’Ubudage ku mahugurwa yageneye abapolisi b’u Rwanda, anagira inama abayitabiriye kubyaza umusaruro umwanya babonye kuko uretse n’ubutumwa bajyamo hanze y’u Rwanda, u Rwanda rukunze no kwakira inama nyinshi mpuzamahanga, aho rwakira abantu b’imico itandukanye kandi bakeneye ubufasha bw’abapolisi b’u Rwanda.
Madamu Katja Birnfeld-Paskin wo mu ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi y’Ubudage, mu ijambo rye, yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa ari ingirakamaro kuri buri mupolisi kugirango abashe gufasha impande zifitanye ikibazo nta kubogama, ubu akaba ari ubumenyi bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi cyane iyo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye. Madamu Katja Birnfeld-Paskin yanongeyeho ko bazabonera hamwe uburyo bwo kunoza imikoranire ya Polisi n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa, nk’ubushinjacyaha n’izindi.
Yagize ati: Aya mahugurwa azafasha abayitabiriye kumenya urusobe rw’imico itandukanye y’abo bashobora gufasha mu kazi bashinzwe, kumenya gukorana neza n’abayoboye Polisi z’ibihugu bashobora gukoreramo, kunoza itumanaho no guhanahana amakuru mu buryo buhoraho n’ibindi”.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Bwana Peter Fahrenhotz, mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi ikora mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho yohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro .Yavuze ko kubera icyerekezo cyiza u Rwanda rufite, yizeye ko ruzagera ku iterambere rirambye.
Yagize ati:” Ntushobora kugira igihugu giteye imbere udafite imiyoborere myiza ndetse n’igipolisi gikora neza nk’icy’ u Rwanda, mpamya ko kugeza ubu ari icya mbere ku mugabane wa Afurika.”
Kinyarwanda
English











