Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi bahawe amahugurwa y’uko barinda umutekano w’impunzi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) kuri uyu wa kabiri bateguye amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abapolisi bafite  aho bahuriye cyane no gukemura ibibazo by’abaturage muri rusange n’iby’impunzi by’umwihariko, bakaba baturutse mu gihugu hose.

Aya mahugurwa ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yanitabiriwe na bamwe  mu bakozi ba Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ndetse na bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko inshingano za Polisi y’u Rwanda ari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, aho yanavuze ko Polisi ishinzwe umutekano w’impunzi zaba iziba mu nkambi n’izitabamo, kandi byose bigakorwa hagendewe ku mahame mpuzamahanga agenga impunzi.

Aha yakomeje avuga ko hari imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)muri aya magambo:” Imikoranire hagati yacu ishingiye cyane cyane ku butabera, kwita ku burenganzira bw’umwana ndetse no gukumira kurwanya no gushaka ibisubizo ku bibazo bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

IGP Gasana yavuze ko ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bateganya gushyira mu nkambi z’impunzi zitandukanye ibigo byitwa “Turikumwe”, bizaba bishinzwe kwita ku bibazo by’impunzi.

Yanavuze ko kubera ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu nkambi z’impunzi zose ndetse no mu gihugu hose hari umutekano usesuye.

IGP Gasana yavuze kandi ko:”amahugurwa nk’aya atuma abapolisi n’abafatanyabikorwa babo bafatira hamwe ingamba zo kubumbatira umutekano w’impunzi kandi izo mbaraga zigahurizwa hamwe mu kwigisha impunzi kwirinda kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano”.

Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda yizeza impunzi ziri mu Rwanda umutekano usesuye kandi ko izahora ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo mu kurinda no gukemura ibibazo byaterwa n’ibiza.

Uwari uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) Azam Saber yavuze ko bahisemo gutanga aya mahugurwa mu Rwanda kuko ari igihugu gifite umutekano usesuye ndetse n’imikoranire myiza n’inzego zifite aho zihuriye n’impunzi, bityo “U Rwanda rukaba rushobora kuba igihugu cyiza impunzi zakwerekezamo zikarindirwa umutekano”.

Saber yagize ati:” Tuzi ko Polisi y’u Rwanda ari intangarugero muri Afurika mu kurinda umutekano w’impunzi, tukaba twishimiye kuyihugura mu ba mbere ku kurinda umutekano w’impunzi, kandi aya mahugurwa mu bihugu byose arakenwe kuko impunzi ziba zikeneye umutekano wihariye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite mu nshingano zayo kurinda umutekano w’impunzi, zaba iziba mu nkambi mu Rwanda ndetse n’izinyura ku mipaka y’u Rwanda bajya mu bindi bihugu.

Yakomeje avuga ko aya mahugurwa ari ngombwa kuko mu kurinda umutekano w’impunzi hari ibintu abawurinda baba bakwiye kumenya bitandukanye n’ibisanzwe mu kurinda abanyagihugu.