Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21/02/2015 Ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda habereye amahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abashinzwe abakozi n’ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda mu mashami bakoreramo (Admin officer) ku micungire y’ibikoresho no kubifata neza.
Aya mahugurwa akaba yafunguwe ku mugaragaro na Assistant Commissioner of Police Faustin Ntirushwa ukuriye ishami rishinzwe gutanga ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda.
Yasabye abitabiriye amahugurwa gufata neza ibikoresho bahabwa ngo babishyikirize abapolisi mu mashami bakoreramo, yabasabye kandi kugira umuco wo kubika neza ibikoresho bya Polisi biba byangiritse.
Aya mahugurwa akaba abaye nyuma y’aho hakozwe igenzurwa muri Polisi y’u Rwanda hose maze bakareba uburyo ibikoresho bya Polisi bifatwa n’uburyo bibikwamo.
Ikigamijwe ni ukongerera ubumenyi abacunga ibikoresho mu mashami atandukanye ya Polisi kugirango bagire imyumvire imwe ku bijyanye no gucunga neza ibikoresho bya Polisi no kubika neza inyandiko z’imicungire yabyo.
Inspector of Police Aloys Ntambara yavuze ko n’ubwo bajyaga babikora ariko ubu bungutse byinshi; aya mahugurwa azabafasha kurushaho gucunga no kubika ibikoresho bya Polisi ku buryo bugezweho kandi bwizewe.
Kinyarwanda
English










