Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama hatangiye amahugurwa y’ umunsi umwe akaba ahuje abapolisi 52 baturutse mu turere twose tw’igihugu, bakaba bahugurwa ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abo bapolisi bari muri ayo mahugurwa ni abashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere bazwi nka DCLO, ndetse na bamwe mu bapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe ubuvugizi bwa Polisi n’imikoranire y’abaturage (Public Relations and Community Policing).
Aya mahugurwa akaba yibanze cyane cyane k’uko batanga raporo, uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha, uko bandika inkuru, kwakira neza abagana Polisi y’u Rwanda, imikorere ya Isange one stop center, n’ibindi
Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa umuyobozi w’urwego rwa Polisi rushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage (Community Policing) Chief Superitendent Sam Rumanzi, yababwiye ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi, abasaba gukurikirana neza amasomo yabo, kuko azabafasha gukora akazi kabo neza mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha.
Kuri iyi ngingo yagize ati; “Turashaka ko abaturage bagira uruhare mu kwirindira umutekano mubashishikarize gutangira amakuru ku gihe ndetse kwerekana abo bakeka ko bahungabanya umutekano”.
Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yabasabye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba no kugira gahunda yanditse y’akazi ka buri munsi ndetse no kwigirira icyizere mu kazi.