Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 23.
Kamena, hatangiye amahugurwa y’ iminsi 5, akaba ahuje abapolisi 47 baturutse mu turere twose tw’igihugu, bakaba bahugurwa ku gukumira no kurwanya ibyaha mu turere bakoreramo.
Abo bapolisi bari muri ayo mahugurwa ni abashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere bazwi nka DCLO, ndetse na bamwe mu bapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe ubuvugizi bwa Polisi n’imikoranire y’abaturage (Public Relations and Community Policing).
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuvugizi wa Polisi akaba n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubuvugizi bwa Polisi n’imikoranire y’abaturage (Public Relations and Community Policing) Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yabwiye aba bapolisi ko amahugurwa ari ingirakamaro kuko atuma bongera ubumenyi, bakihugura bigatuma bakora akazo kabo neza.
Yababwiye ko mu kazi kabo bagomba kugerageza gukora neza, bakanononsora ibyo bagomba gukora, buri wese akagira gahunda y’ibyo azakora, n’urutonde rw’ibyo azakora.
ACP Gatare, yakomeje asaba aba bapolisi gukomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda kuko aribo kiraro hagati y’abaturage n’inzego za Leta.
Yavuze ko Polisi nibakomeza gukorana neza n’abaturage, bazakomeza kugirira icyizere urwego rwa Polisi ntibatinye gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano.
Yasabye abo bapolisi kandi kugeza ibyiza bagezeho ku bandi kugirango babigireho, bakihatira kugira ubumenyi n’amakuru y’aho batuye, mu gihugu, mu karere no mu rwego mpuzamahanga.
ACP Gatare yababwiye ko bagomba kumenya ibyaha biza ku isonga muri iyi minsi igihugu cycu n’isi muri rusange iri gutera imbere, bagafata ingamba zo kubikumira.
Aha yatanze ingero z’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha by’iterabwoba, ndetse abasaba ko bajya basoma bakanumva ibitangazamakuru bitandukanye kuko ariho hamenyerwa uko umutekano wifashe.
Yasoje abasaba kugaragaza itandukaniro rya Polisi y’u Rwanda y’ubu na Polisi n’izindi nzego z’umutekano za mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko zitujuje inshingano yazo yo kurengera abaturage ahubwo zikaba arizo zibica, bakarushaho gukora neza ku buryo abaturage bazarushaho kugirira icyizere Polisi y’u Rwanda, ikava ku rugero rwa 86% nk’uko Sena y’u Rwanda yabigaragaje mu bushakashatsi bwayo, anabasaba kurushaho kuba intangarugero no kuba indorerwamo y’abandi.
Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).
Kinyarwanda
English











