Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi 47 barahugurwa ku gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2013, mu kigo  gishinzwe amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda (Ethic center) kiri ku Kacyiru , hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu agenewe abapolisi 47 baturutse mu gihugu hose ,akaba afite insanganyamatsiko  yo  Gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurirwanya no kwita ku bahohotewe, akaba aterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere(UNDP).

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru  wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubuyobozi, DIGP Stanley Nsabimana , akaba atangwa n’abapolisi baturuka mu nzego zitandukanye za Polisi zifite aho zihuriye kurusha izindi ku gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Atangiza ayo mahugurwa , DIGP Nsabimana, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa  ku gitsina nyir’izina, ku mubiri, ku mutungo, mu bitekerezo  n’ahandi,…byose bikaba bibangamira uburengenzira bw’ibanze bwa muntu n’ihame ry’uburinganire rigomba kuranga umuryango w’abantu. Yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu byaha  isi ihanganye na byo muri ibi bihe bityo rikaba rigomba guhugurirwa no kwigwa na buri wese by’umwihariko abapolisi,  bo bakaba banafite mu nshingano zabo kurikumira, kurirwanya no kwita  ku barikorewe.

DIGP Nsabimana yashoje abwira abitabiriye amahugurwa ko akwiye kubabera umusemburo wo gukarishya ubumenyi n’ubushobozi basanganywe ku nsanganyamatsiko yayo  kandi ko bazaboneramo impamba ikenewe  izababashisha  kwita ku bahohotewe no gukurikirana abakekwaho ibyaha nk’ibi .

Superintendent Pelagie Dusabe, ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha abayitabiriye ubumenyi bukwiye bwazatuma bakemura ibibazo bakira mu kazi kabo ka buri munsi, no kugira ngo muri rusange Polisi y’u Rwanda igere ku nshingano zayo mu birebana no kwita ku bahohotewe, ikirutaho kandi  hakumirwe kandi hirindwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi umuryango nyarwanda urangwe n’uburinganire n’ituze.