Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, mu kigo gishinzwe amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda (Ethic center) kiri ku Kacyiru , hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yari agenewe abapolisi 47 baturutse mu gihugu hose,akaba yari afite insanganyamatsiko yo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurirwanya no kwita ku bahohotewe, akaba yaratewe inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).
Aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda CSP Vincent Sano , akaba yaratanzwe n’abapolisi baturutse mu nzego zitandukanye za Polisi zifite aho zihuriye kurusha izindi ku gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Asoza ayo mahugurwa , CSP Vincent Sano, yabwiye abayitabiriye ko bagomba kuba intumwa zo kurwanya ibyaha by’ihohoterwa aho bakorera hose.
Yashimiye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere(UNDP), ubu bufatanye bukaba bwaratumye amahugurwa agenda neza.
Umwe mu bahuguwe wari uhagarariye abandi Police Constable Hodari John yavuze ko ubumenyi bahawe batazabupfusha ubusa ahubwo bazabukoresha neza bityo bagafatanyiriza hamwe na bagenzi babo kurwanya no gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe amasomo atandukanye, arimo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuringaniza imbyaro, uburyo bwo kubika neza ibimenyetso by’ibyaha kugira ngo bifashe mu butabera, amategeko agenga ifata n’ifungwa ry’abakekwaho gukora ibyaha, gukora za raporo, kwirinda icyorezo cya Sida, ubufatanye bwa polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha n’ibindi.