Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi 18 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’amajyepfo

Itsinda ry’abapolisi 18 barimo 14 b’igitsinagore barashimirwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuba barakoze neza akazi kabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  muri Sudan y’ amajyepfo.

Ubwo bakirwaga n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Nyakanga ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bashimiwe kuba barabaye intangarugero bafasha abaturage bo muri Sudan y’amajyepfo mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gukemura amakimbirane yo mu ngo dore ko iki gihugu kikiri mu ntambara.

IGP Emmanuel K. Gasana yavuze kandi ko bakomba gukoresha ubumenyi bavanye mu mahanga mu guteza imbere umwuga wa gipolisi. Aba bapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro.

Uwari uyoboye itsinda ry’abapolisi bavuye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan yamajyepfo Superintendent (SP) Venant Rubayiza, yavuze ko bungukiyeyo byinshi muri ubwo butumwa, akaba ashimira ubuyobozi bw’igihugu kuba bwarabohereje gufasha abaturage ba Sudan y’amajyepfo kwikemurira ibibazo.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 384 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani, Liberiya, Côte d’Ivoire, Sudan  y’amajyepfo, Liberiya ndetse na Guinea Bissau.