Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi 140 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Mali

Itsinda ry’abapolisi 140 barimo 17 b’igitsinagore kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2013 bashyikirijwe ubutumwa  bwo kubifuriza akazi keza no guhagararira neza igihugu mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  mu gihugu cya Mali.

Ubwo butumwa bakaba babuhawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana  ku cyicaro gikuru  cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko bagomba kuba abambasaderi beza b’u Rwanda, bakaba intangarugero aho bagiye, dore ko bazahahurira n’ibindi bihugu.

Yababwiye ko igihugu bagiyemo gifite umuco utandukanye n’uw’u Rwanda, bakaba bazahasanga ibintu bishya bitandukanye, ndetse bakaba bagiye kure y’imiryango yabo, bityo bakaba basabwa kuzihangana.

Yakomeje ababwira ko iyo Polisi y’u Rwanda igiye mu butumwa itumika kandi neza, abasaba kuzaba intumwa nziza, kuba inyangamugayo, kuzarangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, maze ibendera ry’u Rwanda rikazahora imbere.

Yanababwiye ko bagomba gutera ikirenge mu cy’abandi bapolisi bababanjirije mu butumwa bw’amahoro  mu bindi bihugu, kuko aho bagiye hose bashimwaga.

Yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize, maze bakazagaruka bambaye imidari y’ishimwe bityo bakaba bahesheje ishema igihugu.

Iri tsinda ry’abapolisi niryo rya mbere ryoherejwe kubungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Mali, rikaba riyobowe na Chief Superitendent Bertin Mutezintare, rikaba rishinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage b’igihugu bagiyemo, guhosha imyigaragambyo, kurinda ibikoresho by’umuryango w’abibumbye ndetse n’iby’uw’ubumwe bw’Afurika, kurinda ibikorwa remezo n’inyubako za Leta, kwigisha abapolisi b’igihugu barimo, n’ibindi.

Aba bapolisi bazahaguruka mu Rwanda  kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ugushyingo, berekeza muri Mali.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 600 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani, Kote Divuwari, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu, na Mali.