Abanyeshuri 68 bo mu ishuri ry’inshuke rya “Path to Success International “ riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo bahawe ubumenyi ku byerekeranye no kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Ibi byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2015, ubwo basuraga ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga.
Madamu Dinah Asaba wari uyoboye iri tsinda ry’abanyeshuri 68 n’abarezi babo 9, yagize ati” Polisi idufasha muri byinshi ariko cyane cyane kuturindira umutekano. Aba bana rero ubusanzwe bareba za tereviziyo, batubwira ko babona ibyerekeranye n’inkongi z’umuriro bitambuka kuri za tereviziyo iwabo mungo.
Kuza hano rero gusura Polisi, byari muri gahunda yo gufasha abana kumenya byinshi ku nkongi z’umuriro kuko nk’abarezi twigisha ibintu biriho, bakabimenya bikaba byabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi”.
Yakomeje avuga ko mu kwezi gushize, iri shami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryasuye ririya shuri ry’inshuke, bakigisha abakozi b’iki kigo uko bakumira ndetse banirinda inkongi y’umuriro. Yavuze ko nyuma yo kunguka ubumenyi mu kuzimya inkongi y’umuriro, iki kigo cyaguze ibikoresho byakwifashishwa mu kuzimya izo nkongi z’umuriro mu gihe haba habayeho ibyago byoguhura n’inkongi y’umuriro.
ACP Jean Baptiste Seminega, umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yavuze ko uru ruzinduko rw’abanyeshuri n’abarezi babo ruri muri gahunda y’ishami ayobora yo guha ubumenyi ibigo bitandukanye ku gukumira , kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Yagize ati” Dusanzwe dusura ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu tukabaha ubumenyi mu kurwanya inkongi z’umuriro, tukabereka uko bakwitabara mu kuzizimya mu gihe zibayeho.
Yavuze ko nyuma y’uko babasuye mu minsi ishize, basabye kuza kudusura no kwirebera imbonankubone uko turwanya ndetse tuzimya izo nkongi.
Rero baje turabasobanurira ndetse tubereka ibikoresho twifashisha mu kuzimya inkongi z’umuriro , ndetse twereka abana uko bakumira inkongi z’umuriro.
Aba bana niba ambasaderi bacu kuko baramutse babonye ibishirira iwabo mu ngo, batabaza bakabwira ababyeyi babo bityo hakabaho gutabara no kuzimya umuriro hakiri kare”.
Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015, iri shami rimaze kwigisha abantu 2272 bakora mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo birimo imirenge, amahoteri, ibitaro, za minisiteri, sosiyeti zicuruza ibikomoka kuri peteroli, amabanki n’ibindi.
Kinyarwanda
English











