Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye beretswe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu.
Abo bakekwaho ibyo bikorwa, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko bikorwa ahanini n’abantu bakuru bashora urubyiruko mu bikorwa bibi nk’ubusambanyi, aho urwo rubyiruko rushukwa ngo rugiye guhabwa akazi haba mu gihugu imbere cyangwa hanze bityo bagashorwa muri ibyo bikorwa bigayitse.
Aberetswe itangazamakuru rero ni uwitwa Nshimiye Olivier wafatiwe i Kanombe ho mu karere ka Kicukiro mu minsi mike ishize, aho yari afite inzu yerekanirwamo imipira nyamara biza kugaragara ko ahubwo afatanyije n’abandi bagenzi be, bagishakishwa kugeza ubu, bahakorera igikorwa kigayitse cyo gucuruza no gusambanya abana b’abakobwa.
Undi nawe umaze iminsi afashwe ni David Bihakanira ukomoka mu gihugu cya Uganda we akaba asanzwe akora akazi ko gucuruza inka azivana iwabo azizana mu Rwanda. We arashinjwa kuba avana abana b’abakobwa mu Rwanda akabajyana Uganda muri hotel ye afite ahitwa Bushenyi aho ababeshya ngo agiye kubaha akazi nyamara ari ukubashora mu bikorwa by’ubusambanyi, amafaranga akayishyirira mu mufuka we. Bamwe muri abo bakobwa, umwe w’imyaka 22 n’undi w’imyaka 26 bakaba bamushinja ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko kwereka abo bagizi ba nabi itangazamakuru ari ngombwa ngo kuko iki cyaha kidasanzwe, ari gishya, bityo buri wese akaba asabwa gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi zose kugira ngo aba bashora urubyiruko muri izo ngeso bafatwe ndetse bashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko abakunze gushorwa muri ibi bikorwa ari urubyiruko ruba rukirangiza amashuri yisumbuye barubeshya ko bagiye kuruha akazi maze bakabashora muri izo ngeso mbi. Yasabye urubyiruko kwitonda bagashishoza abagiye kubaha akazi ndetse bakabibwira ababyeyi babo cyangwa abandi babarera kugira ngo habeho gufatanya kurwanya abo banyabyaha.
ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ko mu minsi iri imbere hari n’urundi rubyiruko rwashutswe rukajyanwa mu bihugu by’u Bushinwa na Maleziya bityo hakaba hari gahunda iriho yo gufasha urwo rubyiruko kugaruka mu gihugu cyabo.