Kuwa kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2013, mu kigo Isange One Stop Center cyita ndetse kikanagira inama abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kikaba gikorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hasojwe amahugurwa y’iminsi 12 yari agenewe abakora muri iki kigo bagera ku 10, barimo n’abapolisi.
Ni amahugurwa yatangiye ku itariki ya 9 Ukuboza, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse mu kigo cyita ku babana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva kiri mu karere ka Huye, kugirango bongerere ubushobozi n’ubumenyi abakozi ba Isange One Stop Center bwo kumvikana n’ababagana babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Aya mahugurwa yibanze ku kuvugana ku buryo bw’amarenga n’uwaba yahohotewe abana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba yaratewe inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage n’imiturire(UNFPA).
Asoza aya mahugurwa, Dogiteri Munyankindi Laurent, wari uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya Polisi bya kacyiru, yabwiye abayitabiriye ko bakwiye kuzashyira mu bikorwa ibyo bigiyemo kugirango abagana ikigo, bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga banogerwe na serivisi bahabwa.
IP Charles Rwego, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko yaje bayakeneye kuko bagiraga imbogamizi mu kumvikana n’ababagana batavuga ntibanumve, yongeraho ko abazakirwa nyuma y’aya mahugurwa yizeye ko bazagenda banyuzwe na serivisi bazahabwa.