Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abahagarariye amashyirahamwe y’ubwishingizi mu mahugurwa ku mutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu akaba ahuje abahagarariye amashyirahamwe y’ubwishingizi  akorera hirya no hino mu gihugu.

Abayarimo bose uko ari 19  barimo kongererwa ubumenyi mu bijyanye n’amategeko yo mu muhanda ndetse no kwakira neza abagana ibigo byabo.

Superintendent Oscar Munanura uyobora ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe guhugura abapolisi n’abafatanyabikorwa ba Polisi ku bijyanye no kugira ubunyangamugayo n’indangagaciro mu kazi, yavuze ko guha ubumenyi abakozi ba za sosiyete z’ubwishingizi ari ngombwa cyane, kuko hari aho Polisi ihurira nabo mu kazi ka buri munsi cyane cyane mu gihe habayeho impanuka zo mu muhanda zitandukanye.

Bityo rero kubaha ubumenyi mu bijyanye no kumenya amategeko y’umuhanda ngo ni ingenzi cyane kuko bifasha impande zombi gukorana neza. Ndayisaba Théobald umukozi mu ishyirahamwe ry’ubwishingizi Phoenix yavuze ko guhabwa amahugurwa nk’aho byamushimishije cyane ngo bikaba bizabafasha kurushaho gukurikirana neza ndetse no kwihutisha ibijyanye n’ibyangombwa by’abakora impanuka hirya no hino kugira ngo bafashwe.

Ndayisaba Théobald yongeyeho ko kubera ubumenyi barimo guhabwa bizatuma habaho gukemura vuba ibibazo by’imiryango y’abakomerekera mu mpanuka, abahasiga ubuzima ndetse n’ibikoresho byabo byangirikira muri izo mpanuka.

Amahugurwa nk’aya akaba yari yaranahawe abari bahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abagenzi mu kwezi gushize.