Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abahagarariye amashyirahamwe y’ubwishingizi basoje mahugurwa ku mutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu, akaba yarahuje abahagarariye amashyirahamwe y’ubwishingizi  akorera hirya no hino mu gihugu.

Asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro,umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Stanley Nsabimana, yavuze ko amahugurwa nk’aya yari akenewe kuko bizabafasha kugabanya ibibazo byavukaga cyane cyane mu mpanuka.

Nyuma y'amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso (Foto: RNP Media Center)

Nsabimana yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’ubwishingizi,  bafitanye imikoranire ihoraho ituma bahuriza hamwe imbaraga n’ibikorwa bigamije kwakira no gukemura ibibazo  by’ababagana.

Yasoje avuga ko ari  ngombwa ko nka Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imihanda nyabagendwa, igomba gukorana n’ibigo by’ubwishingizi kugirango  habeho ubufatanye mu gukemura ibyo bibazo.

Munyankindi  Janvier  umukozi wa SONARWA yavuze ko guhabwa amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro, kuko bamenyeyemo byinshi batari bazi.

Yanavuze ko bizabafasha mu gufasha ababagana kuko bajyaga batanga ubwishingizi ntibagire inama ababagana, bakaba bazajya babagira inama zo kwirinda impanuka.

Mu masomo atandukanye bize  harimo:Kumenya amategeko y’umuhanda, Kwirinda impanuka, Kwicungira umutekano, Kurwanya iterabwoba, Kurwanya inkongi z’imiriro, Kurwanya ruswa n’ibiyishamikiyeho, Kwakira neza ababagana, n’ibindi

Amahugurwa nk’aya akaba yari yaranahawe abari bahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abagenzi mu kwezi gushize.