Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza hatangiye amahugurwa y’ iminsi 5 ahuje abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha ku rwego r’uturere n’intara, abashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere bazwi nka DCLO, ndetse na bamwe mu bapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe ubuvugizi bwa Polisi n’imikoranire y’abaturage (Public Relations and Community Policing).
Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K.Gasana, yabasabye gukorera hamwe, bagatahiriza umugozi umwe, bakongera imbaraga mu byo bakora.
Yabasabye kandi kwitabira umurimo, bagatanga serivisi nziza, bagamije kugabanya ibyaha mu turere bakoreramo.
N’ubwo ibyaha biri kugabanuka, IGP yabasabye ko bongera imbaraga, cyane cyane bakegera abaturage, bagamije kugabanya birushijeho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa ryo mu ngo.
Aha yagize ati: “ Ni twe turi ku murongo w’imbere mu bagomba kurwanya ibyaha, kandi tugomba gusiganwa n’igihe kuko cyo ntigihagarara, intego yacu ni ukubigabanya no kubica burundu”.
Yasoje abasaba gukoresha neza uyu mwanya wo guhugurwa babonye, ibyo baziga bakazabigeza kuri bagenzi babo, ndetse abifuriza amahugurwa meza.
Nk’uko imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda ibigaragaza, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibyo byaha biza ku isonga.