Tariki ya 24 Nyakanga 2014 ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge Ndibwami Rugamba, yagiranye ikiganiro n’abagenzacyaha bo ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha (CID) n’abakuriye Abagenzacyaha bo mu mujyii wa Kigali ,icyi kiganiro cyibanze kwiperereza ry’ibyaha bikorwa mu ikoreshwa rya sheki nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.
Ndibwami akaba yaribanze cyane kubyaha bikorwa binyuze mu ikoreshwa nabi rya sheki, (cheque) aribyo byitwa gutanga sheki(cheque) itazigamiye bivugwa n’ingingo ya 373 y’ Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012.
Iyo ngingo ivuga mu gika cya 1° n’icya 40 ko ; Umuntu wese utanga, abizi, sheki itazigamiwe n’uwemera, abizi neza, kwakira sheki (cheque) itazigamiwe bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y ‘amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki; nibindi Umucamanza ashobora gutanga nkuko itegeko ribiteganya.
Naho ingingo ya 374 ivuga ko Umuntu wese utanga sheki itazigamiwe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.
Mu biganiro byakozwe, hagaragajwe ikibazo gikomeye cy’abantu batanga sheki bazineza ko itazigamiye, rimwe na rimwe bakayitanga bumva ko ntacyo bitwaye ari ingwate batanze ko bazishyura ibyo bahawe ntihabeho ikurikiranacyaha.
Hagaragajwe n’ikibazo gikomeye cy’abantu bakira sheki bazi ko zitazigamiye bakazakira nk’ingwate, rimwenarimwe bagamije kuzaziregesha abazibahaye nk’igikangisho, igihe batishyuwe.
Uwatanganga ikiganiro ariwe Ndibwami yagize ati;”Abo bantu bombi bakwiriye guhanwa ntakujenjeka nk’uko biteganywa n’itegeko ryagaragajwe haruguru, kuko ibyo bikorwa bakora biteza ibibazo byinshi muri societe, kandi biturutse mw’ikoreshwa rya sheki mu uburyo butemewe n’amategeko”.
Hafashwe ingamba ko mw’iperereza abagenzacyaha bagiye gukora ku cyaha cya sheki itazigamiwe, bazitaho cyane gukurikirana nta kujenjeka utanga sheki mu uburyo ubwaribwo bwose azi neza ko nta mafaranga afite kuri konti; n’uwayakiriye azineza ko itazigamiye, nyuma akayijyana kuyiregesha ngo yahawe sheki itazigamiwe, bazakurikiranwa bose hashingiwe nk’uko amategeko abiteganya.
Kinyarwanda
English











