Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iyi ni ˝ Polisi y’abaturage ˝- Ntuyimana

Polisi y’u Rwanda,uretse gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo,ndetse no kwubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko,igira uruhare mu bikorwa bitandukanye  by’iterambere.

Muri ibyo bikorwa, harimo, kwubakira no kworoza imiryango itishoboye, mu duce dutandukanye tw’igihugu, ndetse no kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

Mu bindi,harimo, gutera  inkunga amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri  za moto n’amagare.

Na none Polisi y’u Rwanda yateye inkunga y’ibikoresho by’ubudozi urubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo kwegereza ubuvuzi abaturage,Polisi y’u Rwanda yubatse  ibitaro mu murenge wa  Rugabano,mu karere ka Karongi.

Polisi  y’u Rwanda ifatanya n’abandi  banyarwanda mu miganda ngarukakwezi hirya no hino mu gihugu.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi,kizwi ku izina rya ‘Police week’, cy’umwaka ushize wa 2014,umuhango wabereye mu karere ka Karongi,ku itariki 9 Kamena,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,CGP Emmanuel K. Gasana, yagize ati, ˝Umutekano ni ishingiro ry’iterambre rirambye.˝

Iyo abaturage bafite imibereho myiza,umutekano urasagamba.Mu bituma umuturage agira imibereho myiza ,harimo, kwegerezwa ubuvuzi,amashuri,ibikorwa remezo,ndetse no gufasha imiryango itishoboye.

Ni muri uru rwego,Polisi y’u Rwanda, iri gufatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa bigamije kwongera umubare w’ibyumba byo kwigiramo imyaka cumi n’ibiri y’uburezi by’ibanze (Twelve-Years Basic Education),mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatovu,mu karere ka Nyanza, ni hamwe mu ho Polisi yifatanyije n’abaturage gukora ibi bikorwa ku ya 21 Mutarama.

Kuri uyu munsi,abapolisi bakorera muri aka karere, bafatanyije n’abaturage gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba bitatu kuri iri shuri.

Umuyobozi w’iri shuri,Jean de Dieu Ntuyimana,yagize ati, ˝ Hamwe n’inshingano zikomeye zo kuturindira umutekano,biyemeje kuzijyanisha no gufatanya n'abandi banyarwanda gushakira abana bacu aho bigira.Iyi ni Polisi y’abaturage rwose. ˝

Yakomeje agira ati, ˝ Ubufatanye bwa Polisi mu bikorwa nk’ibi, ntibigira uruhare mu iterambere ry’igihugu gusa, ahubwo, byongerea n’icyizere hagati ya Polisi n’abaturage, bityo impande zombi zigafatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha.˝

Ntuyimana yakanguriye abaturage kwanga no kurwanya ikibi kandi  bagatanga amakuru ku kintu cyose gishobora guhugabanya  umutekano.