Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iyabivuze Osee afashije Police FC kubona amanota atatu

Kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira ikipe ya Police FC nibwo yakinaga umukino wayo wa gatatu wa shampiyona. Ni umukino wayihuzaga n'ikipe ya Gicumbi FC. Uyu mukino warangiye Police FC itsinze Gicumbi FC ibitego bitatu kuri bibiri (3-2).

Umukino watangiye ubona Police FC irusha cyane Gicumbi FC kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Police FC ifite ibitego bibiri k'ubusa bwa Gicumbi FC. Ibi bitego bya Police FC byatsinzwe na Mico Justin ndetse na Nsabimana Aimable.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko Gicumbi FC hari byinshi yahinduye mu mikinire yayo cyane cyane mu busatirizi kuko byaje kuyihira yishyura bya bitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere.

Iminota igera kuri 80 y'umukino yashize amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri (2-2). Umukino ntiwaje guhira Gicumbi FC kuko ahagana mu minota ya nyuma y'umukino abasore b'ikipe ya Police bazamukanye umupira, Mico Justin aha umupira mwiza Iyabivuze Osee atsindira Police FC igitego cya Gatatu bituma iyi kipe ya Police ishobora kwegukana amanota atatu y'umukino.

Ibi bitumye Police FC igira amanota 7 kuko umukino uheruka yari yanganyije na Musanze FC, ariko mbere yaho mu mukino wayihuje na Sunrise yari yashoboye nayo kuyitsinda ibitego bitatu kuri bibiri.  Kuri Police FC, APR FC ndetse na Rayon Sports ziri ku mwanya wa mbere aho zose zifite amanota 7 zigatandukanywa n'umubare w'ibitego.