Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, intumwa zo muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko mu Rwanda.
Izi ntumwa zikorera mu bigo bitandukanye byo muri iki gihugu, ziyobowe n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Umushinga wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo wo guteza imbere imihanda no kuyigeza mu bice by'icyaro; Mwata Sekeseke, ziri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
DIGP Ujeneza yabashimiye kuba barahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Polisi y’u Rwanda kugira ngo babashe kureba intambwe imaze guterwa mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Mu biganiro bagiranye byagarutse ku ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe n’uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho yifashisha mu gucunga umutekano wo mu muhanda, mu gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse no mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Bwana Sekeseke waje ayoboye iri tsinda yishimiye kuba baje kwigira ku gihugu cy’u Rwanda nk’igihugu kimaze gutera intambwe igaragara mu rwego rw’umutekano.
Yavuze ko uru ruzinduko rwabo mu Rwanda rugamije kureba uko Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ibungabunga umutekano wo mu muhanda yishimira uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano no gukumira impanuka kandi ko biteguye kuzabishyira mu bikorwa aho bishoboka bigendanye n’imiterere y’igihugu cyabo cya Zambia.
Muri uru ruzinduko izi ntumwa zizasura amashami atandukanye ya Polisi arimo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, batemberezwe no mu bice bitandukanye mu rwego rwo gusobanukirwa kurushaho uko ikoranabuhanga rifasha mu gucunga umutekano wo mu muhanda.