Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga,bamwe mu bagize Itsinda ry’umutwe w’ingabo na Polisi washyiriweho gutabara mu Karere k'Afurika y’Iburasirazuba (EASF), basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu abera mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abapolisi bayitabiriye ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe bamaze muri aya mahugurwa.
Yavuze ati: “Nzi neza ko iminsi itanu mumaze muri aya mahugurwa itabarambiye kuko mwagiye mwungurana ibitekerezo mwungukiramo kandi munasobanukirwa byinshi by’ingenzi mutari muzi.”
Yakomeje avuga ko nk’uko aya mahugurwa yari agamije kongera no kuzamura ubumenyi, ubushobozi n’imikorere ku bapolisi bo mu bihugu bigize umuryango wa EASF, ndetse no kurebera hamwe imbogamizi bahura nazo, mu rwego rwo kugira ngo bashobore gukora ibikorwa bitandukanye bashinzwe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro cyangwa n’ahandi hose bitabajwe, bitanga icyizere ko bazatanga umusaruro ufatika mu gihe bazaba bahamagariwe izo nshingano.
Yagize ati: “Mwagize umwanya mwiza wo guhura n’abantu batandukanye, musangira ubumenyi n’ubunararibonye kandi murushaho no gusobanukirwa imikorere n’imikoranire y’ibihugu binyamuryango bya EASF. Twizeye rero ko muzashyira mu bikorwa ibyo mwayigiyemo kandi mukabisangiza n’abandi, bityo mukarushaho gukora kinyamwuga."

DIGP Ujeneza yashimiye EASF yateguye aya mahugurwa by'umwihariko bagahitamo ko abera mu Rwanda.
Commissioner Ali Said Bacar, wari uhagaraye iri tsinda ry'abapolisi bari bari mu mahugurwa yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kwakira aya mahugurwa, avuga ko bayishimiye kandi ko yageze ku ntego zayo.
Yagaragaje ko aya mahugurwa ari urubuga rwo guhana ibitekerezo no kungurana ubunararibonye kandi ko ari umwanya mwiza wo kwigira hamwe imbogamizi zikigaragara mu kazi kandi ko bizeye ko zizafasha umuryango wa EASF gushyiraho umurongo mwiza wo guhamya imikorere inoze itanga igisubizo ku bibazo bitandukanye igihe waba ubisabwe n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Kinyarwanda
English











