Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ryaturutse muri Kenya ryashimye Polisi y’u Rwanda uburyo yita ku buringanire

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015 intumwa ziturutse mu kigo gitanga amahugurwa yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi cyo muri Kenya (IPSCT) cyishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yita ku iterambere n’uburinganire bw’umupolisikazi  ndetse n’uburyo ifasha   muri gahunda za Leta.

Izi ntumwa zikaba zakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector IGP Emmanuel K. Gasana maze abasobanurira uburyo Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu iterambere ry’umugore n’uburinganire ifatanyije n’izindi nzego za Leta.

Yabasobanuriye  ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ihohoterwa no guharanira iterambere ry’umupolisikazi ndetse no gufatanya na leta mu kurwanya ihohoterwa rikorewa abagore n’abakobwa.

Yabasobanuriye ko uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu ari ingenzi ku muryango ariyo mpamvu no muri Polisi y’u Rwanda uburinganire bwitabwaho cyane kandi  hakabaho gukorana n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’umuryango n’iterambere.

IGP yabasobanuriye ko kuva Polisi y’u Rwanda yajyaho mu 2000 uburinganire n’iterambere muri Polisi bwitaweho hashyirwaho ingamba zikubiyemo inama ngarukamwaka ihuza abapolisikazi bakigira hamwe ibibazo bahura nabyo n’ingamba zo kubikemura.

Yababwiye kandi ko kuri ubu abapolisikazi bafasha mu kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye hirya no hino ku isi, ubu umubare w’igitsina gore muri Polisi y’u Rwanda ukaba umaze kugera kuri 20 ku ijana ikaba yifuza kugera muri 35 ku ijana mu mwaka wa 2018.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Colonel Eric Lusaala ushinzwe ubushakashatsi muri icyo kigo zikaba ziri mu rugendoshuri mu Rwanda ruzamara iminsi 5 basura inzego zitandukanye zishinzwe ibijyanye n’iterambere ry’umugore biga ubumenyi butandukanye bazashyira mu bikorwa bageze iwabo.

Bavuze ko bigiye byinshi kuri Polisi y’u Rwanda   uburyo yita ku iterambere ry’umugore n’uburinganire bw’ibitsina byombi.

Colonel  Lusaala yavuze ko  u Rwanda ari igihugu cy'intangarugero  kuko  babashije kubona ibisubizo bitandukanye mu bushakashatsi barimo  kandi bizabafasha kubaka inzego z’ikigo cya ( IPSCT) mu nzego za gisirikare ndetse na Polisi mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire n’iterambere hagati y’ibitsina byombi.