Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryashoje igenzura ryakoraga mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryashoje igikorwa  cy’isuzuma ry’ubushobozi n’imokorere by’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Central  Africa Republic.

Iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (Administration and Personnel), DIGP Juvénal Marizamunda, wari hamwe na  Commissioner of Police(CP) Cyprien Gatete, na Chief Superintendent of Police (CSP) Réverien Rugwizangoga, ryakoze iryo suzuma kuva ku itariki 30 Kamena kugeza ku itariki 3 Nyakanga 2015.

Iryo suzuma rikurikira ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye (LONI) bwasabaga u Rwanda kohereza indi mitwe ibiri y’abapolisi mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), ubwo busabe bukaba bwaremewe.

Mu ijambo rye, DIGP Marizamunda yijeje ubuyobozi bwa MINUSCA ko u Rwanda rwiteguye kohereza iyo mitwe yombi mu bihe biri imbere kandi ko izaba yihagije mu bakozi n’ibikoresho.

Ubuyobozi bwa MINUSCA nabwo bwijeje iri tsinda ko buzita ku busabe bwaryo  bwo kunoza imyiteguro yo kwakira iyo mitwe yombi kandi burisezeranya ko buzatanga inkunga izakenerwa muri icyo gikorwa.

DIGP Marizamunda yagize ati:"Uru rugendo rwari rugamije kureba no gusesengura ibikenewe n’ imiterere y’aho tuzohereza abazaba  bagize  imitwe yombi tuzohereza".

Muri urwo rugendo, iri tsinda ryasobanuriwe uko umutekano wifashe muri iki gihugu, n'imbogamizi mu kuwubungabunga no kuwusigasira.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwabwiye iri tsinda  ko abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro barangwa n’umurava ku kazi n’imnyitwarire myiza.

Iri tsinda ryasuye kandi ibirindiro bitandukanye  bya MINUSCA biri ahantu hatandukanye  mu mugi mukuru w’iki gihugu ariwo Bangui .

U Rwanda rwabaye urwa mbere mu gutanga no kohereza abajya kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, rukaba kandi ruri mu bihugu bitanga umubare munini w’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro ku Isi, aho kugeza ubu ruri mu bihugu umunani aribyo: Haiti, Mali, Darfur, Sudani y’amajyepfo, Ivory Cost,Liberia, Central African Republic, no muri Abbei.