Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda berekeje mu gihugu cya Mali mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Mu rukerera rwo  kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, abapolisi 126 barimo 17 b’igitsinagore bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu gihugu cya Mali mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye(UN) bwo kubungabunga amahoro.

Abapolisi burira indege berekeza muri Mali(Foto: RNP Media Center)

Aba bapolisi bakazakorera ibikorwa byabo mu Mujyi wa Gao uri mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Bagiye bayobowe n’uwungirije iryo tsinda ry’abapolisi CSP Murenzi Sebakondo.

Aba ni abapolisi bagiye mu butumwa bw'amahoro ubwo bari bamaze kwicara mu ndege(Foto: RNP Media Center)

Aba bapolisi bagiye basangayo bagenzi babo 14 bari baragiyeyo mbere  gutegura iby’ibanze bizabafasha mu kazi kabo.