Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda barerekeza mu bu tumwa bw’amahoro muri Mali

Abapolisi b’u Rwanda 140, barimo ab’igitsina gore 21 tariki ya 10 Ugushyingo, bazerekeza mu gihugu  cya Mali mu butumwa bwo ku bungabunga no kugarura umutekano.

Iri tsinda rizaba risimbura irindi rimazeyo umwaka riyobowe na Chief Superintendent Bertin Mutenzintare.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Dan Munyuza, mu mpanuro yahaye aba ba Polisi, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yabasabye kuzahagararira neza igihugu cyabo buzuza neza inshingano bahawe yo kubungabunga no kugarura umutekano muri icyo gihugu.

Yabibukije ko aba Polisi b’u Rwanda barangwaho ikinyabupfura, ibi akaba yababwiye ko ari byo bituma umuryango w’ Abibumbye buri gihe usaba u Rwanda ko rwohereza aba Polisi barwo mu butumwa bwo kubungabunga no ku garura amahoro hirya no hino ku isi.

Yabasabye kandi kuzarangwa n’ubunyamwunga busanzwe buranga Polisi y’u Rwanda ndetse bagakorana n’abandi ba Polisi baturutse mu bindi bihugu kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo neza.

Ugiye ayoboye iri tsinda, Assistant Commissioner of Police, Jean Batiste Seminega, yavuze ko mu gihe cy’ umwaka bazamara muri icyo gihugu, bazaba bari mu mugi wa Gao, uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Mali.

Yakomeje asobanura ko bazaba bashinzwe, guhosha imyigaragambyo, kurinda abayozi b’ umuryango w’ Abibumbye n’ abandi ndetse no gukora amarondo.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite aba Polisi barenga 560 bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.