Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry'abapolisi bo muri Malawi ryashimye gahunda za Polisi y'u Rwanda zijyanye n'ubutumwa bw'amahoro

 Itsinda ry’abapolisi bane bo mu gihugu cya Malawi bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Jane Mandala zashimye gahunda  za Polisi y’u Rwanda zijyanye n’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

 Ibi babitangaje ku wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, ubwo basuraga Isange One Stop Center ya Kacyiru, bakaba bari hamwe n’abapolisi babiri bo muri Noruveje barimo Commissioner of Police (CP) Bjorn Hareide watangaje ko Polisi y’igihugu cye itera inkunga iya Malawi mu bijyanye n’ibikorwa  byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumye.

 ACP Mandala yavuze ko bamaze iminsi ibiri basura ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro, urwo rugendoshuri bakaba bararukoreye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze (National Police College- NPC) no mu Ishuri ryayo riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana ( Police Training School-PTS), aya mashuri akaba atangirwamo amasomo ajyanye n’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro, ahabwa abapolisi b’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu bindi bihugu.

 Ubwo bazaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ku itariki 8 Ukwakira 2015, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ku bijyanye n’urugendoshuri barimo.

 ACP Mandala yagize ati:"Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kubera ko twizera ubunararibonye bwarwo mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye. Ibikorwa byose twasuye n’ishusho y’ibyo mu butumwa bw’amahoro. Ubumenyi twungutse buzadufasha kunoza ibikorwa byacu muri urwo rwego."

 Ubwo iri tsinda  ryageraga ku Isange One Stop Center ya Kacyiru, ryasobanuriwe ko serivisi zayo nk'ubujyanama burimo ubujyanye n’amategeko zitangirwa hamwe kandi  ku buntu. Batambagijwe inyubako iyi Isangeone stop center ikoreramo ari nako bagenda basobanurirwa serivisi ziyitangirwamo.

 Nyuma y’ibyo bisobanuro, ACP Mandala yagize ati:"Nishimiye uburyo buhamye bwa Polisi y’u Rwanda bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Hari byinshi ibihugu bikiyubaka muri uru rwego  byakwigira kuri Polisi y’u Rwanda."

 CP Hareide yagize ati:"Nk’abaterankunga babo, byari ngombwa ko tuzana na bo muri uru rugendoshuri kugira ngo turebere hamwe uko Polisi y’u Rwanda ibigenza."

 Yashimye gahunda za Polisi y’u Rwanda zijyanye n’ibikorwa byayo byo kubungabunga amahoro ndetse akangurira ibindi bihugu kuzaza kwigira ku bunararibonye bwayo.

 Umuyobozi wungirije w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe inyigisho, amahugurwa n' ubushakashatsi, Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Tembo, akaba yaraherekezaga aba bashyitsi muri urwo rugendoshuri, yavuze ko ataribo bonyine bashimye ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda bijyanye n'ubutumwa bw'amahoro. 

 Ibindi bihugu byohereje intumwa mu rugendoshuri muri Polisi y'u Rwanda birimo Ireland, Benin, na Zambiya.