Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Nyakanga, hatanzwe impanuro ku itsinda ry’abapolisi 160 barimo ab’igitsinagore 23 bazerekeza mu gihugu cya Haiti mu rwego rwo gufasha abaturage baho kugarura umutekano n’amahoro muri icyo gihugu, aba bapolisi bakaba bazajya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Haiti (MINUSTAH) buzamara igihe kingana n’umwaka umwe.
Nk’uko byatangajwe n’ukuriye iri tsinda Commissionner of Police(CP) Joseph Mugisha, yavuze ko aba bapolisi ayoboye bazakoresha ubumenyi n’ubunyamwuga basanganywe ngo babashe gusohoza ubutumwa bahawe n’igihugu.
Mu ijambo yagejeje kuri abo bapolisi , umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yababwiye kuzita ku kazi kabajyanye, aho yababwiye ati:” Muzakore neza akazi kanyu, kandi muzabe ba ambasaderi beza b’igihugu cyacu”.
Yakomeje ababwira ko bagiye gufatanya n’ibindi bihugu byinshi mu gikorwa cyo kugarura umutekano mu gihugu cya Haiti, bityo bagomba kurushaho kunoza neza akazi kahasanzwe kugirango ibendera ry’u Rwanda ribe ku isonga bikajyana n’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ahora yifuriza abanyarwanda twese.
Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, biyubaha, bubahana, bubaha n’abandi kandi bakihesha agaciro bizatuma abanyarwanda bagaragara neza imbere y’abandi banyamahanga.
IGP Gasana yabasabye kuba abanyamwuga mu byo bazakora byose, bizabafasha kurangiza inshingano zabo , birinda icyabangamira iyo ntego cyangwa kigashyira ikizinga kuri Polisi y’u Rwanda isanzwe izwiho ubunyangamugayo, maze arangiza abifuriza kuzagira akazi keza.
Kinyarwanda
English











