Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 12 n’ababaherekeje baje mu rugendoshuri baturutse mu Kigo cy’Igihugu gitanga Amasomo mubyerekeye Umutekano (National Institute for Security Studies – NISS) muri Repubulika ya Nigeria.
Iri tsinda ryaje riyobowe na Madamu Halima Ibrahim Zanna, Umuyobozi ushinzwe amasomo; bari mu Rwanda mu rugendoshuri ruzamara iminsi irindwi, rufite insanganyamatsiko igira iti: “Imitwe y’Inyeshyamba ishingiye ku Moko no guhanganira umutungo kamere muri Afurika: Ingaruka zabyo ku mutekano w’Ibihugu.”
Uru rugendoshuri ni rumwe mu bikorwa bigamije kongera ubumenyi bw'abanyeshuri mu masomo atandukanye bahabwa hagamijwe kuzamura ubufatanye ndetse no guhanahana ubumenyi hagati y'ibigo bishinzwe umutekano mu bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Baje kwigira ku Rwanda imiyoborere no gucunga umutekano, by’umwihariko ku ngamba igihugu cyafashe mu kubaka no kubungabunga umutekano uhamye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
CP Sano yabashimiye kuba barahisemo kuza gusura u Rwanda by’umwihariko kuza gusura Polisi baje kuyigiraho uburyo yimakaza umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse akomeza ashimangira ku ruhare rw'ubuyobozi bureba kure mu kugeza u Rwanda ku mpinduka zifatika mu byerekeye umutekano.

Yagize ati: “Twashoboye kugera aho turi uyu munsi kubera ubuyobozi bukomeye kandi bureba kure, kuko iyo tutagira ubuyobozi bufite icyerekezo gihamye igihugu cyacu aha kiri siho kiba kiri.”
DIGP Sano yavuze ko hafatiwe ku bihe u Rwanda rwanyuzemo, hagaragajwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ishingiro ryo kumva neza politike y'u Rwanda yo kubungabunga umutekano no kwimakaza imikorere myiza y'inzego z'imiyoborere. U Rwanda rushyira imbaraga mu kurwanya amacakubiri n’amakimbirane, guteza imbere ubumwe bw'abanyarwanda, gushimangira ubwiyunge, kubungabunga umutekano binyuze mu miyoborere myiza, guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga no kubaka polisi ifatanya n'abaturage.
Yakomeje agira ati: “Twagize amahitamo atatu akomeye yadufashije kugera aho turi uyu munsi: kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, kubazwa inshingano, ndetse no kureba kure ntiduheranwe n'amateka ahubwo tukubaka ejo twifuza dushyize kandi dukorera hamwe.”

Umuyobozi wari uhagarariye iri tsinda, Madam Halima Ibrahim Zanna, yashimye uburyo u Rwanda rwabakiriye n’ubumenyi basangijwe na Polisi mu bijyanye no gucunga umutekano.
Yagize ati: “Twatoranyije u Rwanda ngo rukorerwemo uru rugendoshuri kubera intambwe rumaze gutera mu kubaka politike n'ubukungu bihamye, gushimangira ubumwe n'ubwiyunge, ndetse n'iterambere rirambye.”

Kinyarwanda
English










