Komiseri ushinzwe Inozabubanyi n’Itangazamakuru muri Polisi akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, mu izina ry'ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri bagera 165 baherekejwe n’ababyeyi n’abarezi babo baturutse mu bihugu 9 by’Afurika birimo n’u Rwanda, baje gusura Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Iri tsinda ry’abanyeshuri ryitabiriye Ihuriro Nyafurika ry'iminsi 12 ry'ubukangurambaga ku guhanga udushya (Pan-African Innovation Bootcamp), riri kubera mu kigo cya Ntare Louisenlund giherereye mu karere ka Bugesera, rikaba ritegurwa n’Ikigo cya Coderina EdTech, gikora ibikorwa byo guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, umuco wo guhanga udushya mu rubyiruko no kurwigisha amateka y'umugabane wa Afurika.
Aba banyeshuri beretswe imikorere y’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane hibandwa ku Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ndetse n’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
ACP Rutikanga yabahaye ikaze abashimira kuba barahisemo kuza mu Rwanda by’umwihariko gusura Polisi y’u Rwanda, yabasobanuriye muri rusange ko umutekano u Rwanda rufite ubu ruwukesha ubuyobozi bwiza ndetse n’abaturage bawugiramo uruhare rufatika.

Yagize ati: “Kugeza ubu mu Rwanda umutekano ntugicungwa n’inzego ziwushinzwe n’abandi bafatanyabikorwa gusa, ahubwo n’abaturage basobanukiwe ko umutekano ariwo shingiro rya byose, ariyo mpamvu bawugiramo uruhare batangira amakuru ku gihe y’ahakorerwa ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaraba. Kuba dufite umutekano rero ugaragarira buri wese, tubikesha ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo cy’imirongo ihamye.”
Yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi yimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho muri serivisi zitangwa n’amashami yayo afite inshingano zo gucunga umutekano wo mu muhanda, gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse no kugira ngo irusheho gutanga serivisi yihuse kandi inoze no gukorana n’abaturage haba mu bikorwa by’umutekano n’ibiteza imbere imibereho myiza.
Umuyobozi w’Ikigo cya Coderina Ed Tech mu Rwanda, Ndekezi Ange Gabriella, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwabakiriye ndetse n'ibiganiro by'ingirakamaro byafashije abitabiriye kunguka ubumenyi ku mutekano rusange no ku rugendo rw'u Rwanda mu kwiyubaka.

Yagize ati: “Igitekerezo cyo gutangiza Ihuriro Nyafurika ry’ubukangurambaga mu guhanda udushya cyaturutse kuri gahunda dusanzwe dukora. Twari dusanzwe dufite gahunda zigenewe urubyiruko rufite imyaka kuva ku icyenda kugeza ku myaka cumi n'umunani, zikibanda ku kubategura kuba abayobozi beza b’ejo hazaza. Ariko nyuma twaje kubona ko bidashoboka gutekereza ku hazaza utabanje gusobanukirwa amateka y'igihugu. Ni muri urwo rwego havutse igitekerezo cyo gutegura iri huriro rihuza abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika bakaza mu Rwanda kugira ngo basobanukirwe amateka yarwo, banamenye akamaro k'ubumwe bw'Abanyafurika no gusangizanya ubumenyi.”
Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazasura ahantu hatandukanye hagamijwe kubereka urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka, guhanga no guteza imbere udushya ndetse no kugera ku iterambere rirambye.



Kinyarwanda
English










