Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’Abanyahaiti bashimye imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kurwanya ibyaha

Mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati ya za Polisi z’ibihugu byombi, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukwakira, itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Haiti, basuye Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ubwo bakirwaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi basobanuriwe kuri imwe mu mikorere ya Polisi y’u Rwanda, nk’ urwego ruhuza Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) ndetse n’amashuri ya Polisi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ikoranabuhanga,Commissioner of Police (CP), John Bosco Kabera yabasobanuriye ko imikoranire ya Polisi n’abaturage ariyo yatumye Polisi ibasha kugera ku nshingano zayo zo kurwanya ibyaha ndetse no gufasha mu iterambere ry’abaturage muri rusange.

CP Kabera yagize ati, “Polisi y’u Rwanda ibona ko ari ngombwa guha gukorana n’abaturage, guha ubumenyi abapolisi nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse abapolisi bakabasha kubikora kinyamwuga. Yakomeje kandi abasobanurira ko Polisi yashyizeho ibigo by’amashuri makuru byigwamo n’abapolisi, baba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu bindi bihugu.

Yakomeje ababwirako Polisi y’u Rwanda ishyira imbere gukorana na za Polisi zo mu bindi bihugu nk’imwe mu nzira yo kurushaho kubungabunga amahoro haba muri aka karere ndetse no ku isi yose.

Aba bashyitsi basobanuriwe kandi kuri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guha ubushobozi ndetse no kongera umubare w’abapolisi b’igitsinagore muri Polisi, aho kugeza ubu hari gahunda yo kongera umubare w’abapolisikazi ukagera kuri 30% w’abapolisi bose muri rusange.

Umwe muri abo bashyitsi akaba n’umukozi mu biro bya Minisitiri w’intebe muri Haiti Jean Louis Karl, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba koko ari Polisi yita ku bibazo by’abaturage ndetse ikanaba ku isonga muri gahunda z’iterambere.zitandukanye za leta.

Karl yagize ati:“Intego yanjye ni uko ngomba gusuzuma aho tugeze ndetse n’ikigomba gukorwa kugira ngo imikoranire yacu na Polisi y’u Rwanda igende neza, bimwe mubyo ibihugu byombi bigomba gukorana mu rwego rwo guterana inkunga harimo ko abapolisi babungabunga amahoro mu gihugu cyacu bafasha abapolisi ba Haiti, babaha ubumenyi mu nzego zitandukanye”.

Yanavuze kandi ko hari byinshi abapolisi ba Haiti bakwigira kuri Polisi y’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no gukorana n’abaturage, amahugurwa ndetse n’ubuvuzi.

Karl yakomeje atangaza ko kugeza ubu, abanyahaiti 5 bakuye impamyabumenyi cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, anavuga ko igihugu cye cyifuza kohereza abandi banyeshuri benshi kugira ngo baze bavome ubumenyi mu gihugu cy’u Rwanda.

Yasoje avuga ko umwaka utaha wa 2015, Haiti ifite gahunda yo kuzakorera iserukiramuco mu Rwanda.  

Aba bashyitsi banasuye ikigo Isange One stop Centre cyita ku bibazo by’abakorewe ihohotera.

Imikoranire hagati y’u Rwanda na Haiti yatangiye mu myaka 4 ishize, nyuma yaho irindi tsinda ryasuraga u Rwanda, iri tsinda rikaba ryarasabwe  kwerekana aho mikoranire hagati y’ibihugu byombi yakwibanda.  

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi babungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti mu mwaka wa 2010, kuri ubu muri icyo gihugu hakaba hariyo abapolisi b’u Rwanda 180, icyiciro giheruka kujyayo kikaba ari icya 5.