Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’abandi bapolisi b’u Rwanda ryerekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Kanda hano urebe amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeri, itsinda rya nyuma rigizwe n’abapolisi 109 ryuriye indege risanga irya mbere ryagiye mu ntangiro z’icyumweru gishize mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA).

Abapolisi bari bagiye muri iki gihugu mu cyumweru gishize bari mu itsinda rigizwe n’abapolisi 31.

U Rwanda rukaba ari igihugu cya mbere cyohereje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, bakaba barimo barimo ab’igitsinagore 14.

Mbere y’uko icyiciro cya mbere kigenda, muyobozi mukuru wa Polisi  y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabasabye kuzamura ibendera ry’u Rwanda berekana ikinyabupfura basanganwe, ubunyamwuga n’indangagaciro z’ubunyarwanda.

Kanda hano urebe amafoto

IGP Gasana yagize ati “U Rwanda, mu mbogamizi nyinshi, rwabashije kwiyubaka ruvuye ku mateka mabi, ni ngombwa ko dutera intambwe tugafasha ibihugu biri mu bihe bibi nk’ibyo twaciyemo. Mutange byinshi kandi mwige birushijeho, muzakore nk’itsinda mwita ku musaruro mwiza.”

Uyoboye iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrique, Chief Superintendent of Police (CSP) Benoit Kayijuka, yavuze ko biteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano muke wo muri iki gihugu, bakarangiza inshingano zabo.

Yagize ati "Nk’ u Rwanda duhora twifuza gusangira ibyiza twagezeho ibindi bihugu no kubyigisha tubinyujije mu mateka yacu ; byose bigamije kuzanira amahoro ibindi bihugu, kandi twe nk’abanyarwanda twiteguye kuzatabara aho bishoboka kugira ngo buri wese abe muri Afurika ndetse no mu Isi itekanye.”

Nyuma y’uko iri tsinda rihaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare , yavuze ko aba bapolisi bazakorera imirimo yabo mu murwa mukuru Bangui, bakazaba bashinzwe gucunga umutekano  mu murwa mukuru, kubahiriza umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu no gucunga
umutekano w’inyubako n’ibindi bikorwa remezo.

Aba bapolisi bagiye muri iki kihugu basanzeyo ingabo z’u Rwanda 850 zigiye kumwara umwaka muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro, ndetse zikaba zigaragaza ubwitange n’umurava watumye ziba indashyikirwa kurusha izindi bisangiye ubutumwa, n’amahanga akabyishimira.

Guverinoma ya Centrafrique n’umuryango w’abibumbye bakaba bashima byimazeyo Leta y’u Rwanda kubera ubushake yerekana mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye birangwamo amakimbirane.

Kanda hano urebe amafoto