Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry'abakozi ba Loni ryishimiye ubumenyi bwerekanywe n'itsinda ry'abapolisi bazoherezwa Centrafrique

Ubwo basuraga ku itariki ya 16 Mata, ishuri rikuru rya Polisi ry'Igishali mu karere ka Rwamagana, kugira ngo zisuzume imyiteguro y'abapolisi b'u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Centrafrique, intumwa z'Umuryango w'Abibumbye (Loni), zishimiye ubumenyi zasanganye abapolisi mu bijyanye no gukoresha imbunda.

Ibi bakaba barabitangaje nyuma yo kwerekwa n'abapolisi ubumenyi buhambaye cyane cyane mu bijyanye no guhambura no guteranya imbunda no kurasa (weapon assembling).

Uretse no kwerekana ubumenyi mu gukoresha imbunda, abapolisi banagaragaje ubundi bumenyi bujyane no guherekeza no kurinda abayobozi.

Victor Hernandez, umwe muri izi ntumwa za Loni ukomoka i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yashimye ubumenyi bwagaragajwe n'abapolisi b'u Rwanda mu mikoreshereze y'imbunda.

Yagize ati, "Ubumenyi bwerekanywe n'aba bapolisi bwerekana imbaraga Polisi y'u Rwanda yashyize mu guha no kongerera abapolisi ubumenyi. Guha ubumenyi abapolisi kimwe n'abakozi b'izindi nzego n'ikintu cy'ingenzi kuko bibafasha gukora kinyamwuga bityo ibi bikanafasha ibigo bitandukanye gutera imbere''.

Yakomeje avuga kandi ko kuba abapolisi b'u Rwanda barangwa n'ubumenyi ndetse n'ubunyamwuga ari byo bituma Loni ikomeza gusaba u Rwanda ko rwohereza abapolisi barwo mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye.

Itsinda ry'abapolisi basuwe n'izi ntumwa rigizwe n'abapolisi 140 barimo ab'igitsina gore 13. Iri tsinda biteganijwe ko mu minsi ya vuba rizerekeza mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Centrafrique, rikazakora inshingano zihariye zirimo guherekeza no kurinda umutekano w'abayobozi ndetse no kurinda umutekano w'ibikorwa remezo harimo n'inyubako nini muri icyo gihugu.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi barenga 600, bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo ku bungabunga no kugarura amahoro n'umutekano. Aba bapolisi bari mu bihugu umunani aribyo: Haiti, Mali, Liberia, Cote d'Ivoire, Sudan y'Amajyepfo, Darfur, Abyei na CAR.

Na none kuri iyi ngingo ijyanye no kunyurwa n'akazi keza gakorwa n'abapolisi b'u Rwanda, Ubuyobozi bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro n'umutekano mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH), washimye ubwitange, umurava n'ubunyamwuga biranga abapolisi b'u Rwanda bakorera muri iki gihugu.

Ibi n'ibyatangajwe tariki ya 15 Mata, n'abakozi ba MINUSTAH, ubwo basuraga ibiro bikuru aho abapolisi b'u Rwanda bakorera mu mugi wa Jeremie. Bakihagera, bakiriwe na Commissioner of Police Bruce Munyambo, uyobora itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda muri iki gihugu.

Uruzinduko rw'izi ntumwa za MINUSTAH rukaba rwari rugamije kureba no gusuzuma ubushobozi bw'ibikoresho bitandukanye byifashishwa  mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu gihugu cya Haiti.

CP Munyambo yagaragarije iri tsinda ry'abashyitsi, uko umutekano wifashe ndetse n'ubushobozi bw'abapolisi b'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'umutekano.

Wallace, wari uhagarariye itsinda ry'abakozi ba MINUSTAH, yashimye ubwitange n'umurava w'abapolisi b'u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Akaba kandi yaranashimye uruhare rw'abapolisi b'u Rwanda mu gukora ibindi bikorwa bigamije gufasha abakene kwiteza imbere.

Abapolisi b'u Rwanda mu gihugu cya Haiti bagize uruhare mu gufasha abana b'impfubyi baba mu kigo cya Centre Communitaire Perpetuel Secours Orphelinat du Jeremie na prizo iherereye mu mugi wa Jeremie.

Bumwe mu bufasha abapolisi b'u Rwanda bagenera aba bana b'impfubyi na gereza harimo kubagezaho ibiribwa ndetse n'ibikoresho bitandukanye by'ishuri.

Ubuyobozi bwa MINUSTAH buherutse kandi kugenera seretifika (Certificate) z'ishimwe abapolisi b'u Rwanda kubera uruhare bagira mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga ibidukikije.

Kuri ubu, Polisi y'u Rwanda ifite abapolisi 145 mu gihugu cya Haiti.