Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itsinda ry’abagenzuzi b’ibihugu bigize umutwe w'ingabo z'Afurika y’iburasirazuba (EASF) ryasuye Polisi y’u Rwanda birebera aho imyiteguro igeze

Polisi y’u Rwanda yakiriye abayobozi   b’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara  igihe cyose aho bikomeyemu buryo bwo kugarura amahoro mu karere k’iburasirazuba.

Uyu mutwe ukaba waje kugenzura uburyo Polisi y’ u Rwanda yiteguye gutanga abapolisi ndetse nibikoresho bazifashisha  muri uwo mutwe  uhuriweho n’ ibihugu 10.

Ibyo bihugu akaba ari  Uburundi, Comoros, Ethiopia,Tanzaninia, Kenya, Uganda, Rwanda , Seychelles, Somalia na  Sudan.

Uyu mutwe ukaba  waremejwe na Afurika yunze ubumwe mu mpera  z’ukuboza  2014 ko uzaba watangiye imirimo yawo.

Aba bayobozi  bakaba bashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yiteguye kohereza abapolisi 140 bazagenda mu itsinda rimwe  na bandi 100 bazagenda nkabapolisi ku giti cyabo bose hamwe bakazaba ari 240.

Basuye kandi  ibikesho  nkimodoka, ibikoresho byomugikoni   ndetse na bapolisi biteguye gujya muri uwo mutwe wa EASF.

Uyu mutwe wa EASF ukaba ugizwe  n’ib ice 3 abasirikare , Polisi ndetse n’abasivire bashinzwe kubungabunga umutekano wabayobozi batandukanye baba bari mu butumwa bw’amahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant  Commissioner of Police  (ACP)  Damas Gatare  akaba yatangaje ko u Rwanda  rusanzwe rwiteguye,  kuko rumaze kugira ubunararibonye  mubijyanye no  kubungabunga  amahoro hirya no hino  ku isi.