Itsinda rihuriweho n’inzego za leta zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire bw’ibitsina byombi,Polisi y’u Rwanda ,n’Ubushinjacyaha bukuru n’izindi nzego,batangiye ingendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu, aho bareba uko ishyirwamubikorwa ry’uburinganire rimeze ndetse n’inzitizi rihura nazo hagamijwe gufata ingamba zituma uburenganzira bw’abagore bugerwaho.
Iri tsinda riyobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire bw’ibitsina byombi Rose Rwabuhihi, ryatangiriye urwo ruzinduko mu karere ka Kirehe,tariki ya 29 Ukuboza. Bagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze ,iz’umutekano zo muri aka karere,abashinzwe ibijyanye no guteza imbere uburinganire mu karere ka Kirehe,abakozi bo mu by’ubuzima,abagize inzego z’abagore n’abandi.
Abahagarariye Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa cyo kuzenguruka harebwa uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa ni ACP Morris Murigo, umuyobozi wungirijwe w’ishami rishizwe ubugenzacyaha (CID),SP Pelagie Dusabe, umuyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere uburinganire muri Polisi y’u Rwanda,ndetse na SP Shafiga Murebwayire, umuyobozi w’Ikigo Isange One Stop Centre.
SP Murebwayire yavuze ko uru ruzinduko rw’iminsi ibiri barimo mu karere ka Kirehe ruzanatuma bareba uko ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zishyirwa mu bikorwa ndetse n’uko abakorewe iryo hohoterwa bafashwa.
Yagize ati:” tuzareba uko serivisi zitangwa mu kigo Isange one stop center ya Kirehe,uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirwanywa ndetse n’ingamba ziriho zo kurikumira mu nkambi ya Mahama. Ibi byose bigamije kubonera vuba ibisubizo by’ibibazo bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufata ingamba zihamye kugira ngo abagabo ndetse n’abagore bose hamwe bafatanyije bagere ku iterambere rirambye.
Isange one stop centre ifasha abahohotewe mu bijyanye n’ubuvuzi,ubutabera ndetse no kubafasha kutiheba, ikaba yarabonye igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga kubera iyo mikorere myiza.
Kugeza ubu, Isange ifite amashami mu bitaro by’uturere 17 mu gihugu hose, hakaba hari gahunda yo kuzageza serivisi zayo mu bitaro 44 by’uturere.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda mu mwaka w’2003 yo guteza imbere uburinganire no guca burundu inzitizi zose zatuma butagerwaho, bityo ishyiraho ingamba zo kurwanya no kudaha umwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu zituma hatabaho uburinganire bikaba biterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi,ubujiji ,ibiyobyabwenge n’ibindi.
Isange One stop centre ifite icyicaro gikuru mu bitaro bya Kacyiru, aho imaze kwakira ibibazo bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bigera ku bihumbi 10.
Kinyarwanda
English











