Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iterambere ry’ingamba zo kubungabunga umutekano mu Rwanda

Umurimo wo kubungabunga umutekano nk’iyindi mirimo yose, utera imbere bitewe n’ubunararibonye bw’abawukora, ikindi ukigira ku mateka y’abawukoze mbere.

Nk’uko tubizi rero, amateka y’u Rwanda ntasanzwe, kuko yaranzwe n’amacakubiri, kwambura ubumuntu kwa bamwe mu banyarwanda, n’ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ntitwakwirengagiza uruhare inzego z’umutekano harimo na Polisi zagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi, ikaba yarasize abayirokotse iheruheru, batagira aho kuba, mu gihe bishwe bakanahigwa n’abari bafite mu nshingano zabo kubarinda

Nyuma ya Jenoside, hari hakenewe ko inzego z’umutekano zigarura icyizere mu barokotse n’abanyarwanda muri rusange, bakumva batekanye.

Bikaba byari ngombwa rero ko kugirango icyo cyizere kigaruke, hari hakenewe ko inzego z’umutekano zikorana bya hafi n’abaturage.

Mu gukorana bya hafi n’abaturage, Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yo gushyiraho komite z’abaturage zo kwicungira umutekano (Community Policing Committee), aho abaturage bagira uruhare mu kwibungabungira umutekano aho batuye.

Polisi y’u Rwanda ikaba iha amahugurwa izo komite yo kubongerera ubumenyi, kugeza ubu bakaba bageze ku bihumbi mirongo inani(80.000).

Polisi y’u Rwanda kandi, ikaba ifite umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage muri buri karere n’umurenge by’igihugu, akaba ashinzwe no gukurikirana ndetse no guhuza ibikorwa by’izi komite zo kwicungira umutekano (CPC’s).

Ibi bikaba bishingiye ku ntego y’uko kugirango Polisi ibungabunge umutekano w’abantu n’ibintu byabo, hakwiye guhuza imbaraga no gufatanya n’abo baturage.

Abagize izi komite zo kwicungira umutekano, bakaba bashishikariza abaturage kwibungabungira umutekano w’aho batuye, kandi bo bakaba bagera ku nzego z’ibanze n’iz’umutekano ku buryo bworoshye.

Ibi byanabyaye umusaruro, kuko ahatari umupolisi, abaturage baba bahari, bagatanga amakuru y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano w’aho batuye bigatuma habaho kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no gufata abakekwa muri ibyo byaha.

Mu rwego rwo gukomeza gahunda ya Community Policing, Polisi y’u Rwanda yashyizeho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyizihizwa mu kwezi kwa Kamena kwa buri mwaka, kikaba kibanda ku gukangurira abaturage kwibungabungira umutekano, Polisi y’u Rwanda kandi ikaba yibanda no ku bindi bikorwa biteza imbere abaturage cyane cyane byo kurwanya ubukene, kuko nabwo buri mu bitera gukora ibyaha.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi uyu mwaka kikaba cyarahuriranye no kwizihiza imyaka 14 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho, n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, kikaba cyaribanze ku bikorwa byo guteza imbere abaturage

Mu bikorwa byaranze icyo cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Karongi, Polisi y’u Rwanda yishyuriye abaturage 1.500 ubwisungane mu kwivuza, igabira abaturage inka 10, inahemba amatorero n’abahanzi batandukanye ibihembo byatwaye amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu kubera ibihangano byabo birimo imbyino, indirimbo n’imivugo birata ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri icyo cyumweru kandi, Polisi yashyikirije umuturage wo mu karere ka Nyanza umurenge wa Busasamana umukecuru witwa Mukankundiye Felicitée wacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 9, inataha izindi nzu 4 yubakiye abatishoboye muri ako karere ndetse inaha abayobozi b’imidugudu telefone zigendanwa kugirango bajye babona uko batanga amakuru ku buryo bworoshye.