Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Alexis Nzahabwanimana, yasinye iteka rizashyiraho ibigenderwaho mu kongerera igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga.
Iteka rya Minisitiri nomero 05/MOS/TRANS/015 ryo kuwa 08/04/2015 rigena igihe n'ibisabwa mu kongeresha igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga ruzajya rumara dore ko abenshi bafite urwari rusanzwe rwamaraga imyaka itanu rwari rwararengeje igihe. Uru ruhushya rwongerera igihe abatwara ibinyabiziga hashingiye ku byiciro bitandukanye by'abaruhabwa.
Abashoferi batarengeje imyaka 45 uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ruzajya rumara imyaka 10, ku barengeje imyaka 45 batagejeje ku myaka 50, ruzajya rumara imyaka isigaye kugirango buzuze imyaka 55 y'amavuko, uruhushya ruzajya rumara imyaka 5 ku bafite imyaka iri hagati ya 50 na 68. Abarengeje imyaka 68 batagejeje ku myaka 70, bazajya bahabwa imyaka isigaye kugirango bagire imyaka 73. Abagejeje imyaka 70 uruhushya ruzajya rumara imyaka 3.
CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi w'ishami rya polisi rifite mu nshingano umutekano wo mu muhanda yagize ati: "iteka rishya rya Minisitiri ritanga ububasha bwo kongerera igihe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwarangije igihe. Mbere nta mategeko yari ahari yari gushingirwa mu kongerera igihe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ku bantu bari basanzwe barufite".
Yongeyeho kandi ko abari bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bazikoreshaga igihe cyose n'ubwo babaga batagifite ububasha bwo gutwara ikinyabiziga. Ubu, uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ruzaba rufite igihe ntarengwa rukoreshwa kugeza igihe rwongerewe igihe, ibi bizafasha polisi kureba ko nyiri uruhushya usaba ko rwongerwa agishoboye gutwara ikinyabiziga, hakarebwa igihe yakongererwa bigendanye n'uko ubuzima bwe buhagaze.
CIP Kabanda yagaragaje ko Polisi y'igihugu iri kuzamura ubushobozi mu bijyanye no gutunganya impushya zo gutwara ibinyabiziga kugirango bihuze n'iteka rya minisitiri ryasohotse ikaba izamenyesha mu gihe cya bugufi umunsi abifuza kongerera igihe impushya zo gutwara ibinyabiziga bazabisaba.
Yongeyeho kandi ko ibi bizafasha mu gukumira impanuka mu muhanda. Nk'uko amategeko azasaba ibigomba kuba byujujwe kugirango uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwongererwe igihe, birimo urupapuro rwa muganga ruzafasha kugaragaza niba umuntu nta kibazo afite cyamubuza gutwara ikinyabiziga.
Iteka rya Minisitiri ryashyizeho ibigomba kuzuzwa kugirango uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwongererwe igihe birimo kwishyura amafaranga y'u Rwanda 5,000 yinjira mu isanduku ya Leta no kugaragariza Polisi y'Igihugu icyemezo gitanzwe n'umuganga wemewe na Leta.
Kinyarwanda
English










