Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itangizwa ry’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu MAFOTO

Polisi y’u Rwanda, ku itariki ya 22 Gicurasi yatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru bwibanda ku mutekano mu muhanda; iyi gahunda ikaba yarabereye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Mu biteganjijwe gukorwa muri iki cyumweru, harimo kwigisha no gukangurira abatwara ibinyabiziga, abagenzi, abanyamaguru n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa, kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.

Iki cyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda kikaba kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, kwatangiye ku itariki 15 Gicurasi, kukazasoza ku wa 16 Nyakanga hizihizwa Isabukuru y’imyaka 18 imaze ishyizweho.

Amafoto y’uko igikorwa cyagenze mu gihugu hose"