Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RYO KWINJIRA MURI POLISI

OFFICE OF THE IGP     

PO BOX 6304 KIGALI

www.police.gov.rw

ITANGAZO RYO KWINJIRA MURI POLISI

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki 28 nyakanga 2015 buzatangira kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Ababyifuza bagomba kuba  bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda,
  • Kuba abishaka,
  • Kuba byibura afite imyaka hagati ya 18 na 25,
  • Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye(A2),
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze,
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
  • Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.

 Abifuza kwiyandikisha bagomba kujya kubiro bya polisi yo ku rwego rw’Akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw, impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi.

NB: Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 28 Kanama 2015

Bikorewe i Kigali Kuwa 25 Nyakanga 2015

 E.K. GASANA

CG

INSIPEGITERI MUKURU WA POLISI