Ubuyobozi bwa polisi y’u rwanda bwongeye kwibutsa abaturarwanda ko kubangamira ituze n’umutekano w’abandi uteza urusaku n’induru, bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.
Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikikije zisobanura kandi zigahana abateza urusaku n’induru haba ku manywa cyangwa nijoro.
Ubuyobozi bwa polisi y’u rwanda burakangurira umuntu wese, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano gufatanya gukumira no kurwanya icyo cyaha hagamijwe kubungabunga umutekano n’ituze, no kwirinda ingaruka z’ibihano abashobora kubifatirwamo zirimo igifungo, ihazabu n’ifatira ry’ibyateje urusaku.
Buributsa kandi ko ubangamiwe n’urusaku cyangwa umenye agace kabujijwe umutuzo yahamagara nomero z’ubuyobozi bwa polisi bumwegereye cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa wa 112.
Bikorewe I kigali, kuwa 18 Nyakanga 2015.
ubuyobozi bwa polisi y’Igihugu
Kinyarwanda
English











