PO BOX 6304 KIGALI
www.police.gov.rw
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko batangiye kubandika.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
A.Ku rwego rw’abapolisi bato,
- Kuba ari umunyarwanda,
- Kuba abishaka,
- Kuba byibura afite imyaka hagati ya 18 na 25,
- Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye(A2),
- Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
- Kuba afite ubuzima buzira umuze,
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
- Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.
B.Ku rwego rw’aba offisiye bato
- Kuba ari umunyarwanda,
- Kuba abishaka,
- Kuba byibura atarengeje imyaka 30,
- Kuba afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza (A0),
- Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
- Kuba afite ubuzima buzira umuze,
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
- Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.
Abifuza kwinjira muri polisi yigihugu bagomba kugya kubiro bya polisi yo ku rwego rw’Akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubaga rwa internet www.police.gov.rw ,n’impamyabushobozi iriho umukono wa noteri , na photocopie y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi.
SANO Vincent
CSP
KOMISERI USHINZWE ABAKOZI N’ITERAMBERE