Polisi y’igihugu iramenyesha abaturarwanda ko ntambwa zigomba kuba zizerera ku mihanda n’ahandi hantu hatandukanye, ko kandi imbwa ziri mu ngo zigomba kuba zirinzwe bikomeye na banyirazo ku buryo nta kibazo cy’umutekano mucye zateza.
K’ubw’iyo mpamvu, irabibutsa kubahiriza ingingo ya 4, 5, 6, 7, 8,9, n’iy’10 z’ Iteka rya Minisitiri No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 kugira ngo hakumirwe ibibazo by’umutekano mucye bishobora guterwa n’imbwa.
Izi ngingo zivuga ibitegetswe n’uburyo bwo gutunga imbwa, ibihano bihabwa ny’iri imbwa utabashije gukubahiriza iri teka ndetse by’umwihariko ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera.
Abatunze imbwa baributswa ko bagomba kuzikingiza kandi bakagira icyemezo kigaragaza ko imbwa yakingiwe.
Abazitembereza ahantu hatandukanye bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijozi kandi bakawufata. Muri icyo gihe bagomba kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe kandi uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azinyuza.
Ushaka kugurisha cyangwa gukora ubucuruzi bwazo agomba kubiherwa icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board- RDB).
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubuzima byahurije hamwe imbaraga zo kureba ko ririya teka ryubahirizwa ndetse no gushyiraho ibihano ku bantu batunze imbwa cyangwa bakora ubucuruzi bwazo mu buryo bunyuranyije naryo.
Ibivugwa muri iri tangazo birahita bishyirwa mu bikorwa n’abo bireba kugirango iri teka ryubahirizwe no kugira ngo ubuzima bw’abaturarwanda burindwe.
Kinyarwanda
English











