Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

DEPARTMENT OF RECRUITMENT AND TRAINING
PO BOX 6304 KIGALI
www.police.gov.rw

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’igihugu ko guhera tariki 06 mutarama 2015 buzatangira kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bato.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda,
  2. Kuba abishaka,
  3. Kuba byibura atarengeje imyaka 30,
  4. Kuba afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa kaminuza (Ao),
  5. Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
  6. Kuba afite ubuzima buzira umuze,
  7. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
  8. Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.

Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw) , fotokopi  y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Iyi forumirere iboneka  ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere. Gutanga ibyangombwa bizarangira taliki ya 30/01/2015

Bikorewe i Kigali Kuwa 06/ 01/2015

SAFARI UWIMANA
CSP
Ag. Commissioner for Recruitment and Training