Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Kuwa14 Nzeri, 2013: KIGALI-Rwanda

Uyu munsi, tariki 14 Nzeri, 2013, haturitse igisasu cyo mubwoko bwa grenade mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro.

Iki gisasu cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa byoroheje abandi umunani.
Abakomeretse bajyanywe  mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) no mu bitaro bya gisirikari by’i Kanombe aho bari kwitabwaho. 

Umuntu umwe niwe wafashwe nyuma yaho abaturage batangiye amakuru.
Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeza gushimira abaturage ku murava n’ubufatanye bakomeje kugaragaza kandi ibasaba kugira ihumure mugihe iperereza rigikomeza.

Polisi y’u Rwanda kandi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera kimwe n’iy’abakomeretse, ibizeza ko abagize uruhare muri iki gikorwa bakurikiranwa kandi bazagezwa imbere y’ubutabera.

Abaturarwanda bose baributswa ko bakomeza gukoresha nomero za Polisi zikurikira gutanga amakuru y’umutekano.

112, 0788311162, 0788311163, 0788311550

ACP Damas Gatare
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda