Kuri uyu wa kabiri taliki 22, Nyakanga, 2014, ahagana saa 7:30 za mu gitondo mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, ku muhanda Kayonza –Kagitumba habereye impanuka aho imodoka ebyiri imwe yo mu bwoko bwa coaster ya societe itwara abagenzi ya EXCEL na taxi Min Bus RAB 994M byagonganye.
Abantu 15 bakaba baguye muri iyo mpanuka harimwo n’abashoferi bari batwaye ibyo binyabiziga, abagenzi 24 bo bakaba bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Inzego z’umutekano ndetse n’izubuvuzi zikaba zatabariye igihe ahabereye iyo mpanuka, abantu 12 bari bakomeretse bikomeye babifashijwemo na kajugujugu bajyanwe mu bitato bya Kigali ndetse ni bya Gisirikare bya Kanombe.
Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije aho umushoferi witwa Sylvian Nsabimana wari utwaye coaster yararimo avugira kuri telephone bimuviramo guta umuhanda agonga minibus yari iturutse mu kindi cyerekezo.
Polisi y’u Rwanda ikaba yifatanyije n’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.Ikaba iburira abashoferi kugabanya umuvuduko ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda aho ibi iyo bitubahirijwe bitwara ubuzima bw’abantu ndetse n’ibintu byabo.
ACP DAMAS Gatare, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
Kinyarwanda
English











