Mu rwego rwo kunoza imikoreshereze yamagare ku mihanda minini y’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha amagare ibi bikurikira:
1. Ko amagare atabujijwe kugendera mu mihanda minini.
2. Ko Polisi ifatanije n’izindi nzego zibishinzwe barimo gutegura amabwiriza azagenderwaho nabakoresha amagare ku mihanda minini.
3. Ko Mu gihe amabwiriza atarasohoka, Polisi y’u Rwanda ifatanije ni nzego z’Umutekano n’iz’Ibanze bazakomeza kugenzura imyitwarire yabakoresha amagare ku mihanda minini hagamijwe kwirinda impanuka.
4. Polisi iributsa ko ingamba zigamije kwigisha no kurinda impanuka mumuhanda zigomba gukomeza.
5. Ibikubiye muri iri tangazo, ntibireba amabwiriza yashyizweho n'u Mujyi wa Kigali kubirebana na amagare.
D GATARE
ACP
C/PRCP
Mob: +250 788 311 550
+250 788 305 405
Kinyarwanda
English











